Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Mugani Desire uzwi nka Big Fariouz {Fizzo} yarushinganye n’umukunzi we bamaze igihe bakundana.

Umuhanzi Big Fariouz yakoze ubukwe

Big Fizzo n’umwe mu bahanzi b’abanyabigwi mu karere k’Africa y’iburasizuba, akaba yarakunzwe mu ndirimbo nka Bajou, Munyana, Indoro yakoranye na Charly na Nina n’izindi nyinshi.

Ubukwe bw’uyu mugabo busa nkubwatunguye benshi kuko nyirubwite yabitangaje habura amasaha make ngo ibirori nyirizina bibe.

Umukobwa warushinganye na Fariouz bivugwa ko asanzwe aba I burayi, ndetse ngo aba bombi bashobora kuzahita berekeza iyo hakurya y’inyanja ngari kwiberayo akaramata.

Umuhanzi Big Fariouz yakoze ubukwe
Umuhanzi Big Fariouz yarushinze
Umuhanzi Big Fariouz yakoze ubukwe
Biravugwa ko abageni bashobora guhita berekeza iburayi kwiberayo

Umuhanzi Big Fariouz yakoze ubukwe Umuhanzi Big Fariouz yakoze ubukwe

Reka tubibutse ko tariki ya 14 Gashyantare [Saint Valantin] aribwo Big Fariouz yatangaje ko yongeye kubona umukunzi nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere banabyaranye abana batatu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU