Nyuma yaho Ikipe ya Rayon Sport FC ikatishije itike yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu igatanga ibyishimo byuzuye mu banyarwanda umuhanzi Ennly Manzi yayigeneye impano mu ndirimbo.

Umuhanzi Ennly Manzi yageneye Rayon Sport impano

Umuhanzi Ennly Manzi yakoze isubiramo(remix) ry’indirimbo We can aherutse gukorana na Fireman mu minsi ishize aho ashimangira ugushobora kw’ikipe ifite inkomoko mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo. uyu Muhanzi yabwiye touchrwanda ko yashimishijwe cyane no kuzamukwa kw’ikipe ya Rayon Sport muri 1/4 cya CAF Confedration Cup byanamuteye guhita ayiha indirimbo mu buryo bwo kuyishimira.

Umuhanzi Ennly Manzi yafataanije na Fireman baha impano y’indirimbo Rayon Sport FC

Ku munsi wejo abafana bari buzuye mu mihanda mu bice by’umugi wa Kigali bishimira intsinzi y’amateka y’ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda. Minisitiri w’umuco na Sport ejo nawe abinyujije kuri twitter yashimiye ikipe ya Rayon sports aho yanditse ati”Komereza aho Rayon Sport kuriyi ntsinzi y’amateka,iyi ni ipage shya ya Ruhago yacu,mukomereze aho,Imihigo irakomeje” Ni ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda ibashije kurenga amatsinda muri iki gikombe.

Umva Impano-ndirimbo umuhanzi Ennly Manzi yahaye Rayon Sport.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU