Umuhanzi Sanyu ukizamuka mu ruhando rwa Muzika nyarwanda, yasobanuye byinshi ku cyamuteye gukora indirimbo y’urukundo akayita ‘Sanyu.’

Uyu musore ufite intego yo kwamamara mu muziki nyarwanda benshi bamuzi mu ndirimbo nka ‘Samantha,’ ‘Nd’umunyarwanda,’ n’izindi. Si ibyo gusa kandi kuko Sanyu yanegukanye igihembo cyo mu irushanwa ryitwa ‘Hanga Higa.’

Sanyu azwi mu ndirimbo nka Nd'umunyarwanda, Samantha n'izindi
Sanyu azwi mu ndirimbo nka Nd’umunyarwanda, Samantha n’izindi

Kuri ubu, uyu musore aherutse gushyira hanze indirimbo y’urukundo yitwa ‘Sanyu’ ari nayo mazina asanzwe akoresha mu muziki. Ibi byatumye tumwegera maze adusobanurira birambuye icyamuteye gukora iyi ndirimbo, akayihuza n’izina rye.

Aganira na Touchrwanda yagize ati “ Icyatumye indirimbo nyita izina ryange muri macye ubutumwa bukubiyemo bugaragaza igihe umuntu aba afite umukunzi umushimisha, Kandi ijambo ‘Sanyu’ mu busanzwe bikaba bivuga ‘Happy’ cyagwa ‘Ibyishimo.’

Umuhanzi Sanyu yakoze indirimbo ayita Sanyu bisobanura Ibyishimo
Umuhanzi Sanyu yakoze indirimbo ayita Sanyu bisobanura Ibyishimo

KANDA HANO WUMVE SANYU YA SANYU

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU