Umuhanzikazi Babo (Teta Barbara) wamenyekanye mu ndirimbo “Ich Liebe Dich, That’s My Life, That’s My Life, Friday nyuma y’igihe gito amaze mu biruhuko hano mu Rwanda agiye gukora igitaramo yise End Your Summer.

Umuhanzikazi Babo mbere yo gusubira mu Budage yateguye igitaramo yise End Your Summer

Mu kiganiro na M Izzle umwe mu bari kumufasha gutegura icyo gitaramo, yadutangarije ko mu byumweru bitatu birenga Babo ari mu Rwanda yabashije kugaragara mu bitaramo byo kumurika alubumu ya Mbere ya Dj Pius, nta bindi yigeze akora hano mu Rwanda usibye ko nubwo nta bindi bitaramo yakoze afite imishinga myinshi ari gukora hano mu Rwanda  akaba yifuza kuzasubira mu gihugu cy’ubudage aho abana n’umuryango we akaba ari naho yiga.

Yakomeje atubwira ko mu mishinga afite hano harimo n’igitaramo azakorera abakunzi be yise End Your Summer kikazabera kuri Muhazi ahazwi nka King Fisher, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi batandukanye aho abazitabira bose bazataramira mu mazi kandi banasangira.

Umuhanzikazi Babo mbere yo gusubira mu Budage yateguye igitaramo yise End Your Summer

Tubajije igihe umuhanzikazi Babo yazasubirra mu gihugu cy’Ubudage, yirinze kugira icyo adutangariza gusa atubwira ko ari vuba cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU