Umuhanzikazi Marina Debol wari umaze kwigarurira imitima ya benshi yahagaritse umuziki kugeza igihe kitazwi, gusa ku ruhande rwe arahamya ko byamutunguye.

Marina n’umwari winjiye mu muziki ahagana muri 2016, akorana umwete ndetse ahita abona na Management izajya imufasha niko gushyira hanze indirimbo zakunzwe nka Byarara Bibaye, Bikakubera, Decision, Marina, na Karibu aheruka gushyira hanze.

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 13 Kanama 2018 nibwo Marina ubwe yashimangiye ko yamaze guhagarika ibikorwa bya Muzika kugeza mu gihe kitazwi, maze aboneraho no kwisegura ku bakunzi be, Management n’itangazamakuru.

Yagize ati “Nejejwe no gufata uyu mwanya menyesha Abakunzi, Management ndetse Itangazamakuru ko indirimbo ‘Karibu’ ariyo ya nyuma mpagarikiyeho ibyo gukora umuziki. N’umwanzuro ukomeye, nanjye ubwange byantunguye, Ntago ndamenya igihe nzabisubukurira nkongera gukora amashusho, gusa kuri ‘Karibu’ niho mbaye mpagarikiye.”

Marina yahagaritse umuziki
Marina yahagaritse umuziki
Uyu mwari yaciye amarenga yuko atazongera gukora amashusho
Uyu mwari yaciye amarenga yuko atazongera gukora amashusho

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU