Umuhanzikazi wo mu itsinda Black Ink Crew witwa Jakeita Days uzwi cyane nka Sky Days yakoze agashya mu birori bya MTV Video Music Awards, yerekanye amabere ye ubwo yari ari kugenda ku tapi itukura.

Umuhanzikazi yerekanye amabere ye kuri Red Carpet

Uyu muhanzikazi yatunguye benshi ubwo amafoto yacicikanaga ku byamamare we yagera kuri iyi tapi itukura agakura ibere rye mu myenda rikajya hanze agafotorwa.
Aya mahano yaherukaga gukorwa n’umuraperi Lil Kim mu mwaka wa 1999,yongeye gukorwa na Jakeita uzwiho kwishyiraho ibishushanyo bitangaje ku mubiri (tattoos).

Umuhanzikazi yerekanye amabere ye kuri Red Carpet

Ibyo Jakeita w’imyaka 34 ntibyatangaje benshi kuko benshi bamunenze ko yerekanye amabere yigana Lil Kim ndetse bamusaba kuzana agashya ke.

Umuhanzikazi yerekanye amabere ye kuri Red Carpet

Lil Kim yabaye inkuru mu birori bya MTV Video Music Awards mu mwaka wa 1999 ubwo yacaga kuri iyi tapi itukura yambaye ikanzu idzoze ku buryo ibere rimwe rigaragara gusa Jakeita we yari yambaye ikoti ararifungura ibere rijya hanze bararifotora karahava.

Jakeita yiganye Lil Kim waciye kuri tapi itukura agaragaza ibere rye
Jakeita yiganye Lil Kim waciye kuri tapi itukura agaragaza ibere rye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU