Floride muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umukobwa uherutse kubyara umwana ufite igice cyo hasi kimeze nk’ icy’ ifi n’umutwe w’ umuntu avuga ko ifi yitwa dolphin yigeze kumutabara yarohamye ariyo yamusambanyije ikamutera inda.

Umukobwa uvuga ko yatewe inda na dolphin yabyaye umwana umeze nk’ ifi

Uyu mukobwa yagize ati: “Hari ku wa Gatandatu ubwo najyanaga n’ inshuti zanjye kwishimisha ku mazi. Nararohamye ngera muri metero nka 50 z’ ubujyakuzimu, nari namize nkeri nuko dophin irantabara.”

Ngo icyo gihe yatabarwaga n’iyo dolphin yumvise ibintu bimatira hagati y’ amaguru ye ariko ntiyabyitaho. Yagize ati: “Navuye mazi nambaye ubusa inshuti zanjye zirongera ziranyambika. Mu mezi make yakurikiyeho numvise twite biranyobera kuko ntari narigeze mbonana n’ umugabo.”

Uyu mukobwa ykomeje avuga ko ababyeyi be yababwiraga ko nta mugabo yigeze aryamana nawe ariko ntibabyemere, kugeza ubwo abyaye umwana umeze nk’ ifi, arbwo nawe ubwe yakomye agatima kuri wa munsi yatabarwaga na doliphin.

At: “Ababyeyi banjye nababwiraga ko nta mugabo nigeze ndyamana nawe ntibabyemere kugeza ubwo nabyaye umwana umeze nk’ ifi, nanjye nibwo nakomye agatima kuri wa munsi ntabarwa na doliphin. Ntabwo mbishidikanyaho dolphin niyo yanteye inda, niyo se w’ umwana wanjye.”

Kugeza magingo aya abaganga ntabwo baremeza niba koko se w’uyu mwana ari dolphin ariko bakomeje kubisesengura no kubicukumbura nk’ uko ibinyamakuru byo muri Leta ya Floride byabitangaje.

Dolphin ni ubwoko bw’ amafi buzwiho gusimbuka no gukora imibonano mpuzabitsina igamije kwishimisha. Abahanga bavuga ko uretse amafi yo mu bwoko bwa dolphin n’ abantu gusa, izindi nyamaswa zose ziba ku Isi iyo zikora imibonano mpuzabitsina ziba zigamije kubyara gusa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU