Umunyamideli Wema Sepetu wo muri Tanzaniya wigeze kugacishaho mu rukundo na Diamond Platnumz yashyize yerekana umusore yeguriye umutima we, basigaye bari mu munyenga w’urukundo ndetse amuhamiriza ko azamukunda ubuziraherezo.

Kuva yatandukanaga na Diamond umunyamideli Wema Sepetu ntiyigeze agira amahirwe yo kubona umusore bishimana mu rukundo, kuri ubu akaba yongeye kugaragara ari mu byishimo byinshi yatewe no kuba asigaye akundana n’umusore w’umuhanzi witwa Ommy Dimpoz.

Umunyamideli Wema Sepetu yerekanye umusore yeguriye umutima we

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Wema Sepetu yatangaje ku mugaragaro ko ubu byifashe neza hamwe n’uriya musore ndetse ahamya ko atiteze ko hazagira ikintu na kimwe kibi kizaba mu rukundo rwabo kandi amusezeranya ko azamukunda ibihe byose ngo kuko afite byinshi asobanuye mu buzima bwe.

Si ku ruhande rwa Wema gusa kuko no ku ruhande rwa Dimpoz, kuri uyu wa Gatandatu nta kindi kiriwe kivugwa mu nshuti ze no mu bakunzi be nyuma yo kugaragara agirana ibihe byiza n’uyu mukobwa .

Wema Sepetu and Ommy Dimpoz

Nubwo kandi aba bombi batigeze bashaka ko iby’urukundo rwabo bijya mu bitangazamakuru, mu mwaka wa 2015 uyu muhanzi Dimpoz yakoresheje Wema Sepetu mu mashusho y’indirimbo ye yise ’Wanjera’ , akaba ari naho urukundo rwabo rwaba rwaratangiriye kuko aha hari nyuma y’uko yaramaze gutandukana na Diamond.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU