Umuraperi K8 Kavuyo yibasiwe na Mr Kagame ubwo yamwitaga umuswa

1111

Umuhanzi Mr Kagame yeruye avuga ko umuraperi K8 Kavuyo ari umwe mu bo azi bafite ubuswa bwo ku rwego rwo hejuru mu myandikire y’indirimbo n’ubwo azi kugendera mu mudiho neza.

Umuraperi K8 Kavuyo yibasiwe na Mr Kagame ubwo yamwitaga umuswa
Mr Kagame Yibasiye K8 Kavuyo

Mr Kagame ni umwe mu basore bamaze igihe kitari gito mu muziki ariko asa n’utsikamiwe n’ikibuye cy’agasi kuko atazamuka ngo agere ku rwego rukomeye nk’abandi. Azwi mu ndirimbo zitandukanye nka Ntimubimbaze, Surumwe, Dotcom, Ifoto, n’izindi.

Uyu musore yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Agaseke’ ari kumwe na Alyn Sano.  Ni indirimbo igaruka ku byagiye bibera mu muziki wo mu Rwanda kuva yawutangira muri 2007.

Agaruka kuri bamwe mu bahanzi bari bagezweho mu myaka yashize ariko kuri ubu bakaba baraburiwe irengero, amarushywa y’abahanzi bakizamuka…

Yagize ati: “ba Usher Junior Murenzi yasunikaga ntawe uzi aho baburiye, umenya ari kubakinira Amerika. Buri musani abitse byinshi, kabisa byinshi abitse azi, ntawe utazi ukwica ugakiza kwa MC Monday na Lick Lick, none ubu se bari he. Ko ubibutse ari uko mbavuze.”

Mr Kagame hari n’aho avuga ko umuraperi K8 wari mu bakunzwe mu mwaduko wa Hip Hop mu Rwanda, yari umuswa w’igendera kuko imyandikire ye yari hasi cyane. Gusa ngo amushima ko yari azi kugendera mu njyana.

Mr Kagame yongeye gushimangira ko ibyo yavuze kuri K8 atari ukuririmba gusa, ahubwo uyu musore waririmye Hood Inyumve na Alhamudlilah nta ngazo yari afite.

Yagize ati “nta kubeshye K8 ntabwo yigeze anyemeza. Numvaga indirimbo ze, ni umuntu uzi gushaka ijwi ry’indirimbo ikaba irenze, ariko nta kintu gikaze yandika. Uzi iyo bita ivangiri? Wayumva ukumva mu nyikirizo ngo ‘ivangiri, ivangiri’. Nta busobanuro bifite, gusa ariko niwe muntu wa mbere ugendera muri beat neza.”

Mu bandi bahanzi babuze, yavuze na Neg G The General, kuri uyu musore yavuze ko ameze nk’igicucu kuko aza umunsi umwe ubundi akagenda, mbese ngo ahari adahari.

Mr kagame avuga ko ntawe yari agamije gusebya muri iyi ndirimbo, ariko ko uzashaka kumusubiza, azongera agakora mu gaseke nawe akamusubiza.

Yagize ati “njyewe ntawe navuze nabi, navugaga ibintu biriho. Uzansubiza n’ubundi ni agaseke karimo imineke myinshi nzakoramo muhe undi.”

89% by’ubutumwa byumwikana muri iyi ndirimbo, Mr Kagame avuga ko ari ibigaruka ku byo yiboneye n’ibyamubayeho muri muzika.

N’ubwo ngo MC Monday yicaga agakiza, ngo hari byinshi na none akwiye gushimwa, kuko kuba umuziki nyarwanda ugeza aha, hariho uruhare rwe rukomeye.

K8 Kavuyo ngo kwandika byaramwihishe
K8 Kavuyo ngo kwandika byaramwihishe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU