Umuraperikazi ukunzwe mu ruhando rwa Muzika ku isi, Cardi B yongeye kuvugisha abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kwifotoza yambaye uko yavutse.

Cardi B ubusanzwe witwa Belcalis Almanzar ni umwe mu bahanzikazi baje nkiya Gatera mu muziki, ahita atera imbere mu buryo budasanzwe abifashijwemo n’indirimbo ze nka Bodac Yellow, Bartier Cardi, MotorSport, I Like It, Be Careful n’izindi nyinshi.

Cardi B wavukiye mu mujyi wa New York amaze igihe yeruye bidasubirwaho iby’urukundo rwe n’umuraperi witwa Offset usanzwe uririmba mu itsinda rya Migos, ndetse Tariki 10 Nyakanga bibarutse imfura yabo yitwa ‘Kulture Kiari Cephus.’

Umuraperikazi Cardi B yifotoje yambaye uko yavutse
Cardi B w’imyaka 25 akundana n’umuraperi Offset uririmba muri Migos ndetse baherutse kwibaruka imfura

Uyu muhanzikazi w’umunyadukoryo yongeye kuvugisha imbaga nyamwinshi yifashishije ifoto igaragaza ubwambure bwe yashyize kuri Instagram ye isanzwe ikurikirwa n’abarenga miliyoni 25.

Iyi niyo foto ya mbere ashyize hanze imugaragaza yambaye ubusa kuva yakwibaruka. Amwe mu magambo yayiherekesheje agira ati ‘Nkora ibyo nkunda, Ndabikora, Ndabikora.”

Umuraperikazi Cardi B yifotoje yambaye uko yavutse
Iyi niyo foto ya mbere ashyize hanze yambaye ubusa, nyuma yo kwibaruka
Umuraperikazi Cardi B yifotoje yambaye uko yavutse
Cardi B ahorana udushya n’udukoryo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU