Umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Muteebi II kuri uyu wa kabri nibwo yizihije Yubile y’imyaka 25 amaze ayobora Ubwami bwa Uganda, ibirori byabereye ahasanzwe habera ibyo birori muri Lubiri mu gace ka Mengo aho byitabiriwe n’umwami wa Ghana.

Umwami w'ubuganda Kabaka Ronald Muwenda Muteebi II yizihije yubile y'imyaka 25 amaze kuri uwo mwanya

Umwami Kabaka Ronald Muwenda Muteebi II  yimye ingoma mu mwaka wa 1993  akaba rero amaze iyo myaka yose ayobora ubwoko bw’abaganda nk’umwami wabo nubwo banayoborwa na Leta iyobowe na Yoweri Kaguta Museveni .

uwo muhango wari witabiriwe n’abantu benshi bakomeye barimo umwami wa Ghana Ashanti  King Asantehene Osei  Tutu wa II akaba ariwe wari umushyitsi mukuru abandi bashyitsi bari batumiwe harimo Visi Perezida wa Uganda  Kiwanuka  Ssekandi ,Umwami w’abasoga  Kybazinga  n abandi bahagarariye inteko ishinga amategeko  yo muri Uganda   nka Bob Wine  na bandi bandi benshi .

Ikindi cyagaragaye muri Ibyo birori n’imivugo ndetse n’indirimbo z’abahanzi benshi bakomeye  ndetse habayeho n’umusangiro hagati y’Umwami n’abaturage aho yababagiwe ibimasa by’inka bakabisangira n’abashyitsi baraho .

Umwami w'ubuganda Kabaka Ronald Muwenda Muteebi II yizihije yubile y'imyaka 25 amaze kuri uwo mwanya Kabaka Ronald Muwenda Muteebi II

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU