Umwana w’imyaka ibiri witwa Rapi Pamungkas ukomoka mu gihugu cya Indonesia akomeje gutangaza benshi ni nyuma yuko ababyeyi be batangaje ko umwana wabo anywa amatabi 40 buri munsi.

Nyina umubyara yavuze ko babuze icyo bakora kugira ngo umwana wabo areke kunywa amatabi menshi

Nkuko byahamijwe na Nyina umubyara bita Maryati Pamungkas w’imyaka 35, ngo umwana we Rapi iyo atanyweye amapaki abiri y’itabi k’umunsi, iwabo ntibashobora kubona amahoro kuko ngo ararira cyane kugeza ubwo abaturanyi bahuruye.


Abacuruzi bo mu gace ka Sukabumi ngo batungurwa cyane no kubona uyu mwana w’imyaka ibiri aje kugura amapaki abiri y’itabi buri munsi. Ngo mbere bari baziko aba aje kuyagurira abandi, gusa ngo baje kumutahura nyuma yo kubona agenda atumura imyotsi mu nzira.

Rapi Pamungkas w'imyaka 2 ngo anywa amatabi 40 ku munsi
Rapi Pamungkas w’imyaka 2 ngo anywa amatabi 40 ku munsi

Umubyeyi we yavuze ko bigoye cyane kubuza umwana wabo kunywa isigara, kuko ngo iyo atarinyweye yirirwa arira umunsi wose.

Yagize ati “Iyo Rapi atabonye itabi ntago ashobora gusinzira, ahita atangira kurira cyane no kumenagura ibintu. Mu byukuri amatabi araduhenda cyane kuko kubona amafaranga aguze udupaki tubiri buri munsi ntago biba byoroshye.”

Nyina umubyara yavuze ko babuze icyo bakora kugira ngo umwana wabo areke kunywa amatabi menshi
Nyina umubyara yavuze ko babuze icyo bakora kugira ngo umwana wabo areke kunywa amatabi menshi

Se wa Rapi witwa Misbahudin w’imyaka 40 nawe ashimangira ko akunda cyane itabi gusa ngo ntago azi impamvu yatumye umwana  we aba umukoroni w’isigara cyane

Se yakomeje avuga ko umwana we iyo amwatse itabi arimuha kuko ngo ntaba yifuza kumubabaza, Ikindi yavuze kandi nuko umwana we iyo arimo gutumura itabi aba anafite igikombe cy’ikinyobwa cya ‘Mochaccino.’

Mu mwaka wa 2010, undi mwana wo muri Indonesia witwa Aldi Rizal nawe yatunguye cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kunywa amatabi menshi angana nk’uyu mwana anywa.

Uyu mwana ngo akunda itabi bimwe byo mu rwego rwo hejuru
Uyu mwana ngo akunda itabi bimwe byo mu rwego rwo hejuru

IYUMVIRE UBURYO BUTANGAJE BAMWE BASUBIZAMO IBIBAZO BY’UBUSA BUSA-Ntiwibagirwe GUKORA SUBSCRIBE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU