Inzu itunganya umuziki ya Urban Boyz izwi ku izina rya Urban Record, nyuma yo gutangira gushaka abahanzi batandukanye bo kuzajya bakoreramo mu buryo bw’amasezerano, ubu Urban Boyz batangiye gukoresha isuzuma umukobwa w’imyaka 19 ufite ubwiza buhebuje.

Irafasha Sandrine, ni umukobwa wamenyekanye cyane ku izina rya Reponse mu ruhando rwa Muzika nyarwanda, aho uyu mukobwa kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye yagiye akorerwa n’abaproducer babahanga bazwi cyane hano mu Rwanda.

Indirimbo ya mbere Reponse yakoze yitwa; “My Number One” ikaba yarakozwe na Producer Bob Pro, musanzwe mu menyereye mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ndetse iya kabiri ikaba yitwa; “Twibyinire” ikaba yarakozwe na Producer Waivi Sanyu waturutse mu gihugu cya Uganda akaba akorera mu nzu itunganya umuziki ya Next Record.

Mu kiganiro Reponse yagiranye na TouchRwanda.com, yadutangarije byeruye ko, ari mu nzira zo kwinjira mu Label ya Urban Record kuko ngo Urban Boyz yatangiye gukoresha ibizamini uyu mukobwa kugirango ibashe ku muha amasezerano.

Urban Boyz mu nzira zo kwinjiza umukobwa mwiza muri Urban Record

Yabitangaje muri aya magambo agira ati: “Urban Boyz twatangiye ibizamini byo kungerageza ngo barebe ko nshoboye, kuko ubusanzwe bari bakunze indirimbo zanjye zitandukanye, niyo mpamvu bahisemo kugirango nabo banyihere ikizami ngo barebe ko nyitsinda, nuko bahere ko bampa amasezerano.”

Twamubajije niba umunsi nyirizina wo kuzatangariza ayo maserano awuzi, maze avuga atarabimenya neza, gusa ko bidashobora kurenga uku kwezi turimo, kandi yanongeyeho ko yiyizeye kuzatsinda kuko ngo Impano yo kuririmba ayifite kandi ngo yayihawe n’Imana.

Urban Boyz mu nzira zo kwinjiza umukobwa mwiza muri Urban Record

Ikindi kintu gitangaje kuri Reponse , nuko uyu mukobwa w’imyaka mike cyane, asa neza n’umuhanzikazi Princilla, ubarizwa mu gihugu cya Amerika, aho abenshi babonye uyu mwali bakeka ko yaba arumwe mu miryango yabo.

Urban Boyz mu nzira zo kwinjiza umukobwa mwiza muri Urban Record

Urban Boyz mu nzira zo kwinjiza umukobwa mwiza muri Urban Record

Urban Boyz mu nzira zo kwinjiza umukobwa mwiza muri Urban Record

Reponse yasoje yisabira abanyarwanda muri rusange kumushyigikira ndetse no kumukunda, kuko yaje mu muziki afite gahunda yo kutazatenguha abanyarwanda, ko ahubwo afite gahunda yo kuzabakorera umuziki ugezweho kandi mwiza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU