Ntakirutimana Ibrahim cg se ‘Muyobozi muri Seburikoko’  umaze kumenyerwa mu ruhando rwa Cinema nyarwanda biravugwa ko yaba yamaze guhagarika ibijyanye no gukina Film, gusa ku ruhande rwe yabihakanye yivuye inyuma avuga ko ari ibihuha.

Ntakirutimana Ibrahim asanzwe ari umukinnyi ukomeye wa film hano mu Rwanda, dore ko yakinnye mu ma Film atandukanye nka Seburikoko aho akina ari umuyobozi w’umudugudu, iyitwa Ishyamba, Amaraso yanjye, Ari nkawe, Kure y’amaso, Tubiganire, Mucyeragati, Complicated, Choice, Kanura, Karani ngufu, Film Jibu yahuje abanyarwanda n’aba Tanzania barimo Kigozi n’izindi nyinshi.

Uwari umukinnyi ukomeye wa Film hano mu Rwanda yaba yamaze kubihagarika
Ntakirutimana uzwi nka Muyobozi muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko yinjiye mu itangazamakuru mu buryo bw’umwuga

Si ibyo gusa kandi kuko uyu mugabo anakora muri cinema kuko yandika film akanaziyobora, akaba ari n’umukinnyi w’ikinamico Urunana nindi yitwa Umurunga.

Ibyo kuba yarahagaritse gukina Film byatangiye guhwihwiswa ubwo uyu mukinnyi yumvikanaga mw’itangazamakuru nk’umunyamakuru kuri radio imwe ya hano mu Rwanda maze abenshi batangira kuvuga ko yaba agiye kuva muri cinema imbaraga akazishyira mu mwuga mushya yinjiyemo w’itangazamakuru.

Tucyumva aya makuru twegereye nyirubwite ari we Ntakirutimana Ibrahim maze adusobanurira birambuye gahunda ze muri aya magambo.

Yagize ati “Njyewe biranantunguye cyane, none se gukora itangazamakuru bihuriye he no kureka gukora cinema? Ntabwo kuba ngiye gukora mw’itangazamakuru bivuze ko navuye muri cinema ahubwo nibwo ngiye gukora cinema neza ntanga n’umusanzu wo kuyivugira byoroshye na cyane ko ubu ikiganiro nkora ari ikijyanye n’imyidagaduro ndetse cinema ikaba iza kw’isonga, ibyo rero ababivuga sinzi aho babikura jye ntabyo natangaje.”

Ntakirutimana Ibrahim usigaye akora ikiganiro cyitwa King of Microphone kuri Fine FM, Ubusanzwe ni umugabo wubatse akaba yaravutse Tariki ya 28 Ukwakira muwi 1978; avukira mu ntara y’amajyepfo {akarere ka Nyanza} gusa ubu akaba atuye mu ntara y’amajyaruguru {akarere ka Gicumbi}.

Uwari umukinnyi ukomeye wa Film hano mu Rwanda yaba yamaze kubihagarika
Ntakirutiamana Ibrahim agiye gufatanya Cinema n’itangazamakuru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU