Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Ethiopia witwa Mimi Medhira yeruye ku mugaragaro ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Ngabo Meddy, ni nyuma y’ubutumwa bw’urukundo yakoresheje amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Urukundo rwa Meddy na Medhira{Unagaragara muri Video ya Ntawamusimbura} rwatangiye kuvugwa mu mwaka ushize, ubwo Meddy yashyiraga amashusho y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, agahita ayasiba.

Nyuma yaho, Meddy yaje mu Rwanda aganira n’itangazamakuru bamubajije niba afite umukunzi asubiza agira ati “Sindi mu rukundo ariko hari uwo ndi gutereta, mfite icyizere ko bizacamo. Atuye muri Amerika, Si umunyarwanda.”

Meddy yongeyeho ko uyu mukobwa ari gutereta yamukundiye ko agira kwiyoroshya muri we ndetse akaba acisha make ari nacyo gikomeye abanza kureba ku mukobwa wamubera umukunzi.

None Tariki ya 07 Kanama 2018, Ngabo Jobert Meddy yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 29 ishize abonye izuba. Mimi Medhira yagaragaje byeruye ko akunda uyu munyagikundiro ndetse anasobanura uburyo Meddy ari umusore ufite umutima unogeye amwifuriza isabukuru nziza.

Uyu mwari yashimangiye ko akunda Meddy by'akataraboneka
Uyu mwari yashimangiye ko akunda Meddy by’akataraboneka
Mimi ati Meddy afite umutima unogeye
Mimi ati Meddy afite umutima unogeye
Meddy akunda gucuranga Guitar ahantu hose aba ari
Meddy akunda gucuranga Guitar ahantu hose aba ari
Mimi yifurije Meddy isabukuru nziza mu buryo bw'umwihariko
Mimi yifurije Meddy isabukuru nziza mu buryo bw’umwihariko

Mimi yifurije Meddy isabukuru nziza mu buryo bw'umwihariko Mimi yifurije Meddy isabukuru nziza mu buryo bw'umwihariko Mimi yifurije Meddy isabukuru nziza mu buryo bw'umwihariko Mimi yifurije Meddy isabukuru nziza mu buryo bw'umwihariko

Mimi Medhira yavuze ko Meddy afite umutima unogeye kandi ucyeye, Kuba amukunda byo ngo ntibishidikanywaho namba.

Hari ibindi bimenyetso binyuranye byagiye bica amarenga y’urukundo hagati ya Meddy na Medhira, aho navuga nko Ku itariki ya 01 Mutarama 2018, ubwo Isi yose yizihizaga Ubunani, nabwo Meddy yagaragaye ari kumwe nn’uyu mwari n’abandi bantu b’inshuti zabo bari mu byishimo byo gutangira umwaka mushya, Si ibyo gusa kuko mu mezi ashize, bombi banajyanye mu gihugu cya Mexico kurya ubuzima.

Meddy n'umukunzi we baherutse kujyana mu biruhuko mu gihugu cya Mexico, ahitwa Cancun
Meddy n’umukunzi we baherutse kujyana mu biruhuko mu gihugu cya Mexico, ahitwa Cancun
Meddy na Medhira bashobora kuzabana akaramata
Meddy na Medhira bashobora kuzabana akaramata
Medhira ukundana na Meddy akomoka muri Ethiopia
Medhira ukundana na Meddy akomoka muri Ethiopia

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU