Bakunzibake Jean de Dieu w’imyaka 27 utuye mu Murenge wa Huye, mu Karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo amaze imyaka itatu ari umunyonzi, yarize kuvura amatungo (Agronomie).

Yahisemo kuba umunyoze afite impamya bumenyi ya Agronomie

Agronomie Bakunzibake Jean de Dieu utuye mu Karere ka Huye yarangije mu ishami ryo kuvura amatungo (Agronomie), ariko ubu ni umunyonzi kuko ari byo byamukuye mu bushomeri. Yemeza ko iyo aza kwishinga amashuri agatoranya akazi atari kuba yaravuye mu bushomeri bwari bwaramuheranye.

Agronomie Bakunzibake Jean de Dieu avuga ko yarangije amashuri yisumbuye mu 2013 akamara umwaka ari umushomeri.

Mu 2015 yaje kubona umuntu wari ufite umushinga w’ubuhinzi bw’urutoki atazi uko bikorwa neza, amuha ikiraka yakuyemo ibihumbi 40Frw ari na yo yaguze igare yatangiranye umwuga wo gutwara abantu n’ibintu (ubunyonzi).

Agira ati: “Muri 2015 ni bwo ninjiye muri Koperative Intumwa za Huye. Icyo gihe nari mfite igare gusa, nkodesha ibyangombwa. Naje kugera ku bushobozi bwo kwigurira ibyangombwa, ngenda nongera n’amagare mu muhanda, ubu mfite atanu harimo ane nahaye Abanyonzi n’iryo nkoresha rimwe.”

Ayo magare yayaguze hafi ibihumbi 90Frw buri ryose, uwo arihaye bakemeranywa ko azamwishyura ibihumbi 130Frw mu gihe cy’amezi atatu ubundi akaryegukana. Iryo we atwara ngo arikuramo 1000Frw yo kuzigama mu kimina buri munsi, rikanamuha amafaranga yo gutunga urugo, akanayakuramo ayo gukodesha isambu umugore we ahinga.

Amafaranga ibihumbi 130Frw yishyurwa na buri Munyonzi yahaye igare, bivamo agura irindi gare asigaye akayazigama. Avuga ko ubu yoroye inkoko 24 zimuha amagi 23 ku munsi, akayagurisha arenga ibihumbi 50Frw ku kwezi, ariko agakuramo hafi ½ cyayo yo gutunga za nkoko.

Kandi ngo agura n’ibibwana by’ingurube ku ibihumbi 10Frw ku kibwana kimwe, nyuma y’amezi atandatu akakigurisha ari hagati y’ibihumbi 50Frw na 60Frw.

Aya mafaranga agenda azigama arateganya kuzayubakisha inzu ubu ageze kure agurira ibikoresho, kandi ngo namara kubona aho aba, azatangira indi mishinga minini kuko adateganya kuzasaza ari umunyonzi.

Avuga kandi ko aho yaboneye ko ubunyonzi bushobora kumutunga, hari na bagenzi be batatu biganye ubugoronome na bo yabishishikarije, none na bo batangiye urugendo rwo kwikura mu bukene. Iyo arebye aho ageze abikesha ubunyonzi, bimutera kugira inama urubyiruko rubaho mu bushomeri, kutagira umurimo basuzugura.

Ati: “Nibashire ubute bakore, boye gusuzugura akazi, kuko ako basuzugura ari ko kabageza ku keza.”

Fredy Muvandimwe, umuhuzabikorwa w’inama y’urubyiruko mu Karere ka Huye, ashima urubyiruko nka Bakunzibake rufata umwanzuro wo gushakisha imirimo rukora, nta wo basuzuguye, agasaba n’abatarabikora kubyitaho.

Ati: “Politiki za Leta zishyirwaho haba harimo n’izifasha urubyiruko. Kuko dufite uruvugiro, kugaragaza ibitubangamira, ibitagenda, dukore, tubashe gutera imbere, tubone guteza imbere n’igihugu cyacu.”

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rwo mu Kagari ka Butare, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, mu kwizihiza umunsi w’urubyiruko tariki 11 Kanama 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU