Polisi ya Kenya iri guhiga bukware umugore w’umunyakenyakazi kubera yakase igitsina cy’umugabo we ubwo bari baryamye yarangiza akamusiga ari kuvirirana agahunga.

Yakase igitsina cy'umugabo we arangije arazimira

Godfrey Namale w’imyaka 45 ukomoka muri Kenya yahuye n’uruva gusenya mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yari avuye kunywa agasembuye ku muturanyi we, umugore we akamucunga asinziriye akamukata igitsina.

Namale n’umugore we bari bamaze imyaka 20 babana mu gace kitwa Mukuru-Kaiyaba ariko intonganya zabo za buri munsi zavuyemo inzika ikomeye yatumye umugore we amukata igitsina arahunga.

Uyu Namale usanzwe akora akazi k’ubukarani ngufu yakangutse abona igitsina cye cyavuyeho ari kuvirirana ku buryo budasanzwe, abaturanyi be bamufasha kugera kwa muganga.

kugeza magingo aya Namale yitaweho n’abaganga gusa ntaramera neza mu gihe uyu mugore we ari gushakishwa uruhindu na polisi yo muri Kenya ngo akanirwe urumukwiriye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU