Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamamaye mu muziki ku izina rya Young Grace yashimangiye urwo akunda umukunzi we ‘Hubert Rwabuhihi’ mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Young Grace w’imyaka 24 ni umwe mu bahanzikazi bakora injyana ya Hip Hop, benshi bakaba baramukunze mu ndirimbo zirimo nka Hello Boss, Ataha he, OG, Whisky ya Papa, Obrigado, Bingo n’izindi nyinshi.

Uyu mwari ukomoka I Rubavu hashize iminsi yeruye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore witwa Hubert Rwabuhihi ukina umupira w’amaguru mu ikipe yitwa Heroes yo mu cyiciro cya kabiri muri shampiona y’u Rwanda.

Umunsi k’umunsi , Young Grace ntagisiba kwerekana urwo akunda uyu musore haba ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no buzima busanzwe basigaye birirwana cyane.

None, Hubert yagize isabukuru y’amavuko. Mu butumwa Young Grace yamugeneye yavuze ko uyu musore ariwe uzamubera umugabo uko byagenda kose, Bakanabyarana hungu na kobwa.

Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza
Grace ati ‘Papa w’abana banjye’
Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza
Umugabo wanjye w’ahazaza
Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza
Umukunzi
Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza
Uri ikirura cyanjye
Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza
Umbikira amabanga

Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza

Young Grace yashimangiye urwo akunda Hubert mu butumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza
Imigisha myinshi ibane nawe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU