Umunyamideli Zari Hassan wabyaranye abana 2 n’ umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uburyo atakiri ku isoko yafashwe, ko yabonye umusimbura ugiye kumwibagiza agahinda n’amarira yatewe n’uyu muhanzi.

Zari Hassan yatangaje amagambo yerekana ko yabonye umusimbura wa Diamond

Zari watandukanye na Diamond Platnumz kuwa 14 Gashyantare 2018 nyuma yo gushinja uyu muhanzi kumuca inyuma no kubyara abana hirya no hino kandi ntacyo yamuburanye, yatangaje amagambo yerekana ko  yabonye umusimbura wa Diamond, undi mukunzi  bagiye gukomezanya mu rukundo.

Zari Hassan akaba yatunguye abakoresha imbugankoranyambaga ubwo yavugaga ko atakiri ku isoko, mu gihe kenshi yari akunze kuvuga ko atiteguye gushaka undi mugabo bakundana.

Zari Hassan witangarije ko yabonye umusimbura wa Diamond, yabikoze nyuma y’ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ifoto yaherekejwe n’amagambo agira ati: “off the market #taken.”  Bishatse kuvuga ngo “sinkiri ku isoko #narafashwe.” 

Zari Hassan yatangaje amagambo yerekana ko yabonye umusimbura wa Diamond

Benshi mubakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mugore Zari bakimara kubona aya amagambo, bahise batangira kwemeza ko yamaze kubona umukunzi ugiye gusimbura Diamond, nubwo nta foto cyangwa se izina rye birashyirwa ahagaragara.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU