Umukinnyi Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze ifoto y’ukuguru kwe igaragaza imvune yatumye amara amezi 10 adakina, imvune yagize muri Mata umwaka ushize.

Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze ifoto igaragaza imvune yatumye amara amezi 10 adakina

Zlatan Ibrahimovic ubwo yakiniraga Manchester United mu mikino ya UEFA Europa League, yagize imvune ikomeye cyane ku buryo yabwiwe n’abaganga bamuvuraga ko atazongera gukina bibeshya, kuko kuri ubu ari kwitwara neza muri Amerika mu ikipe ya LA Galaxy.

Mu mukino wa UEFA Europa League Manchester United yakinaga n’ikipe ya Anderlecht yo mu Bubiligi muri Mata 2017, nibwo Ibrahimovic yavunitse bikomeye byatumye amara amezi arenga 10 adakina.

Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze ifoto igaragaza imvune yatumye amara amezi 10 adakina

Abinyujije kuri Instagram ye, Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze iyi foto igaragaza ukuntu ukuguru kwe kwavunitse arangije yandikaho ati: “Baravuze ngo birarangiye ndabasubiza nti Oya.”

Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze ifoto igaragaza imvune yatumye amara amezi 10 adakina

Ibyo Ibrahimovic yavuze nibyo kuko nyuma y’iyi mvune yakomeje gukina ndetse kuri ubu amaze gutsinda ibitego 15 mu mikino 17 ya Major League Soccer amaze gukinira ikipe ya LA Galaxy.

Zlatan Ibrahimovic yashyize hanze ifoto igaragaza imvune yatumye amara amezi 10 adakina
Nyuma y’imvune ikomeye, Ibrahimovic ahagaze neza USA mu ikipe ya LA Galaxy

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU