Abahinzi bo mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera hatoranyijwe nka karere ko guhingwamo ibirayi, kuri ubu benshi bahinze ibishyimbo n’amasaka.

Abahinzi b’ibirayi muri Burera bafite igihombo kiva kubize umushinga nabi

Ibi bihingwa abaturage babihinga by’amaburakindi, kuko igihombo baherutse guhura na cyo mu isarura ry’ibirayi riheruka, ngo ryatumye bamwe bazinukwa iki gihingwa biturutse ku mikorere idahwitse y’amakusanyirizo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika na bwo bwemeza ko,  ubuso bwari busanzwe buhingwaho ibirayi muri uyu murenge bwagabanutse cyane, icyakora MAJYAMBERE Didace umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, mu kiganiro n’Itangazamakuru yavuze ko atari ugucika intege kw’abahinzi ahubwo ari ibura ry’imbuto y’ibirayi kuko ngo itarimo kuboneka ku isoko n’ihabonetse ikaza ihenze cyane, ari nacyo ngo barimo gukorera ubuvugizi kugirango abahinzi b’ibirayi nabo bajye bafashwa kubona imbuto mu gihe cy’ihinga nk’uko bikorwa ku bahinzi b’ibindi bihingwa.

Hari bamwe mu bahinzi ariko bavuga ko kuba batarabashije gukomeza guhinga ibirayi kandi ari igihingwa bari basanzwe bishimira ari inkurikizi ya politiki yizwe nabi y’ubucuruzi bw’ibirayi yaje ishyira imbere inyungu z’abacuruzi kurusha iz’umuhinzi, bakagenera abahinzi uko bagomba gusarura no kugurisha ibirayi byabo nyamara ntihigwe n’uburyo umuhinzi nawe yashyirirwaho inzira imufasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro mu buryo butamuhendesheje, ingingo basaba ko nayo yakongera kwigwa neza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU