Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeri 2018 nibwo abakinnyi ba Rayon Sports bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali aho bageze bakakirwa n’abafana ndetse na bandi bayobozi, aho byari biteganyijwe ko niva ku kibuga cy’indege ijya kwa Kirwa Muri Matina Hotel.

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsindwa bagiye gucibwa amande kubera agasuzuguro

Nyuma yo kuva ku kibuga byari biteganyijwe yuko abakinnyi ba Rayon Sports bose  bahurira kuri Matina Hotel aho bagombaga  kujya gushimirwa n’abayobozi bakuru bari barangajwe imbere na Perezida Muvunyi Paul ariko abakinnyi 12 bahise bikomereza baritahira ntibitabira uwo musangiro kandi  bari babimenyeshejwe kare .

 Muhirwa Freddy perezida wa Rayon sports yatangaje yuko bari bateguye ko bagomba kwakira abakinnyi 19 ariko twageze aho twari twateganyije twahageze tubona abakinnyi 7. Ibi rero bikaba ari ibintu bidashimishije kandi birimo agasuzuguro .

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsindwa bagiye gucibwa amande kubera agasuzuguro

Freddy yakomeje agira ati  ibi ntibizashobora na gato mu gihe nkiri Visi perezida wa Rayon Sport  ntago  nzihanganira amakosa nkaya, mu gihe  tugiye gutangira shampiyona mu mezi maze byazatuma dukora nabi  kandi bikenewe ko bagomba kwubahana .

Manzi Thierry Kapiteni w Rayon sports wari witabiriye ubutumire  ndetse na King Bernard  umunyamabanga  mukuru wa Rayon Sports basabwe gukora raporo irambuye no kuganira na  bakinnyi batitabiriye ko bagiye gukatwa amafaranga ku mushara w’uku  kwezi .

Muhirwa avuga ko niba bashaka kubaka ikipe ikomeye yarenga aho bageze ubu bisaba kugira abakinnyi bafite ikinyabupfura.

Ati : “abakinnyi iyo dusinyanye nabo hari ibyo tubagomba ariko nabo hari ibyo batugomba, iyo hari ibyo batubahirije hari amafaranga bakatwa ku mishahara yabo.”

Abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo gutsindwa bagiye gucibwa amande kubera agasuzuguro

abakinnyi ba Rayon Sports bose bataje kwakirwa uko byari biteganyijwe ngo barabandika bakatwe amafaranga kubera kwanga kwifatanya n’abandi. Visi Perezida avuga ko ibi byahindurwa gusa na Perezida w’ikipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU