Abakinnyi ba ruhago bari mu byamamare bizwiho gukundana n’umubare mwinshi w’abakobwa, ibi bikanatuma usanga barabyaye abana benshi hirya no hino ku isi.

Hariho abanyamidelikazi naba Nyampinga babaye ubukombe mu gukundana n’umubare mwinshi w’abakinnyi, cyane ko wasangaga babahinduranya nk’abahinduranya imyambaro.

Muri iyi nkuru, twabakusanyirije abakobwa batanu bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi mu buryo buzwi na bose.

5.Gemma Atkinson – Yakundanye na Cristiano Ronaldo na Marcus Bent

Mu mwaka wa 2007, Gemma Atkinson yakundanaga na Cristiano Ronaldo, baza gutandukana ahita akundana na Marcus Bent wakiniraga Everton.

Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO

4.Fanny Neguesha – Yakundanye na Mario Balotelli, Cheikhou Kouyate, ndetse na Mario Lemina

Urukundo rwa Neguesha na Mario Balotelli rwari ruzwi na bose, ndetse nabo ubwabo bakundaga kubigaragariza abakunzi babo cyane cyane babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo gutandukana Neguesha byavuzwe ko yakundanye na Cheikhou Kouyate amezi make, mbere yo kugwa mu Nyanja y’urukundo na Mario Lemina ukinira Southampton bakiri kumwe magingo aya ndetse banitegura kubyarana.

Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO

3.Elisabeth Reyes – Yakundanye na Sergio Ramos, Alexis Ruano, na Sergio Sanchez

Elisabeth Reyes n’umunyamideli wabigize umwuga, unafite ikamba rya Nyamping wa Espagne. Icyamamare cya mbere bakundanye ni Kapiteni wa Real Madrid ‘Sergio Ramos’ bamaranye igihe kirenga umwaka.

Nyuma yo gutandukana na Ramos, Reyes yahise akundana na Myugariro wa Getafe ‘Alexis Ruano’ gusa nawe bahita batandukana hadaciye kabiri.

Uyu mwari yahise ashakana n’umukinnyi witwa Sergio Sanchez bakora ubukwe, hashize imyaka itatu bahita bibaruka umwana wabo wa mbere.

Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO

2.Danielle Lloyd – Yakundanye na Jamie O’Hara, Jermain Defoe, Marcus Bent, na Teddy Sheringham

Kuba Danielle yarabaye Nyampinga w’ubwongereza byatumye akundana n’ibyamamare binyuranye muri Shampiyona ya Premier League birimo nka Teddy Sheringham bakudanye muri 2006, Marcus Bent na Jermain Defoe muri 2007, Ahagana muwi 2009 akundana na Jamie O’Hara ndetse baza kurushinga mu mwaka wa 2012. Danielle na Jamie byavuzwe ko batse gatanya mu mategeko ni nyuma yuko atahuye ko umugabo we yamucaga inyuma cyane.

Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO

1.Anara Atanes – Yakundanye na Samir Nasri, Freddie Ljungberg, Keiran Richardson, Darren Bent, ndetse na Jermaine Pennant

Umunyamideli Atanes yakundanye na Freddie Ljungberg wakiniye Arsenal, batandukanye ahita akundana na Keiran Richardson nawe ntibamara kabiri kuko yahise akundana na Darren Bent ndetse Jermaine Pennant.

Mu mwaka wa 2015, Anara Atanes yakundanye na Samir Nasri ariko muri 2016 baratandukana, bongera kwiyunga muri 2017.

Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO Abanyamidelikazi bavuzweho gukundana n’abakinnyi benshi - AMAFOTO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU