Nana Muri City Maid yabwiye umugabo wamuteye inda akamutererana ko badashobora na rimwe kongera gukundana ndetse ko atakimukeneye nta gato mu buzima bwe.

Amagambo akarishye Nana yageneye ubutumwa umugabo wamuteye inda akamutererana

Umukinnyikazi wa Filime Nyarwanda Uwamwezi Nadege uzwi nka Nana Muri City Maid kuri ubu wigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo akinamo filime kuri ubu avuga ko ntamubano wihariye agifitanye n’umugabo wamuteye inda kubera ko buri kimwe nyenerwa ku mwana babyaranye ariwe ukimenya.

Amagambo akarishye Nana yageneye ubutumwa umugabo wamuteye inda akamutererana

Yagize: “Ntabwo ntakwemera ko twakongera gukundana kuko ibintu iyo byarangiye biba byararangiye, Nabwo nyimukeneye nta gato mu buzima bwanjye.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’ibibazo yanyuzemo yabashije kwiyubaka ndetse kuri ubu akaba atewe ishema nibyo amaze kwigezaho, aho yabwiye abandi bakobwa bagenzi be babyaye ko bakwiye kwishakira umuti w’ikibazo cyabo mu gihe bahuye n’ikibazo cyo gutwita mu buryo butateganyijwe, ndetse abasaba ko bajya bakunda abana babo kuko bizatuma umwana nawe akurira mu buzima bwiza bityo bigatuma umwana nawe agira ejo heza hazaza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU