Amajyaruguru mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze ni hamwe mu havugwa ikibazo cy’abakozi b’urubuga rwa Irembo banyereje amafaranga.

Amajyaruguru: abakozi b'Irembo banyereje amafaranga

Amwe mu mafaranga y’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza yatanzwe n’abaturage, bo mu turere twa Rulindo, Gakenke na Musanze yagiye avugwaho ku rigiswa n’abakozi b’ubuga rw’Irembo bakoresha ikorana buhanga(Rwanda Online).

Ibi byatumye aba baturage babaga bizeye ko bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza mu gihe bajyaga kwivuza batisanga ku rutonde rw’abamaze kwishyura kuko imisanzu yabo yarengeye mu mifuka ya bamwe bikarangira ingaruka ari bo zigarutseho kuko byabasabaga kwiyishyurira nk’abatagira ubwisungane mu kwivuza.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’ahagaragaye iki kibazo zavugaga ko aho zikimenyeye zahise zitangira kugikurikirana, mu kiganiro ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru bwagiranye n’itangazamakuru kuwa mbere tariki 17 Nzeri 2018, abayobozi b’uturere twa Gakenke na Musanze bwavuze ko abenshi mu bari banyereje ayo mafaranga bamaze kuyagarura.

Ibivugwa n’aba bayobozi byumvikanisha ko nubwo amafaranga yagarujwe ariko n’ubundi ingorane abaturage bari bafite zo kutabasha kwivuza zigihari kuko n’ubundi bataramara gushyirwa ku rutonde rw’abishyuye ubwisungane mu kwivuza bashobora no kubwivurizaho.

Aha niho guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yahereye asaba ko mu gihe bikinozwa uturere dufite abaturage bahuye n’icyo kibazo tugomba kubishyurira mu gihe bagiye kwivuza, mu rwego rwo kurinda umuturage igihombo atagizemo uruhare na ruto ibishobora no kudindiza ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU