Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, umuhunzi ukunzwe cyane muri Uganda, amarozi atumye yirukana manager we Ssalongo Mukiibi Siraje Mark nyuma y’amezi atandatu aba bombi bari bamaze bakorana.

Amarozi atumye Jose Chameleone yirukana manager we

ChimpLfy dukesha iyi nkuru yavuze ko Chameleone yubikiye imbehe Siraje muri iki cyumweru, nyuma yo kubimumenyeshereza kuri terefoni dore ko Chameleone atari muri Uganda magingo aya.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake muri Uganda no muri Afurika y’iburasirazuba ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho amaze igihe kijya kugera ku kwezi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe ari ny’ir’inzu itunganya umuziki ya Leone Music Empire yirukanye manager we amuhora ubunebwe, dore ko ngo nta n’igitaramo na kimwe yigeze ategurira uyu muhanzi mu mezi menhsi yari ashize.

Ikindi ngo uyu mumanager yari afitanye umubano udasanzwe n’abapfumu, ibintu Jose Chameleone atigeze yishimira na gato.

Ssalongo Mukiibi Siraje Mark
Ssalongo Mukiibi Siraje Mark

Siraje wamaze kwerekwa umuryango yahoze na we ari umuhanzi, nyuma biza kumunanira ahitamo kwibera umuvuzi gakondo ari na yo mpamvu yakundaga gusura inzu z’abapfumu cyane, akaba aciye agahigo ko kuba umu manager ukoranye na Jose Chameleone igihe gito mu bakoranye n’uyu muhanzi bose.

Amakuru avuga ko Siraje yashoye arenga miliyoni 40 z’amashiringi ya Uganda kugira ngo abashe kwambura umwanya Robert Nkuke Mutiima wahoze ari manager wa Jose Chameleone.

Chameleone ari kumwe na Robert Nkuke Mutiima wahoze ari manager we.
Chameleone ari kumwe na Robert Nkuke Mutiima wahoze ari manager we.

Dr Jose Chameleone azwiho gukorana n’aba Manager benshi bagiye batandukanye, bamwe muri bo hakaba harimo Jeff Kiwa, Sam Mukasa, Robert Nkuke aka Mutiima and Kinene Fred, none amarozi n’ubunebwe bitumye yirukana manager Ssalongo Mukiibi Siraje Mark.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU