Umunya Hong Kong Howard X usa neza na Perezida wa Koreya ya Ruguru yatangaje ko amaze gusambanya abagore barenga 100 bamwitiranya n’uyu muperezida Kim Jong Un.

Amaze gusambanya abagore barenga 100 kubera kumwitiranya na Kim Jong Un

Howard X w’imyaka 38 yavuze ko gusa na Kim Jong Un bimaze kumukiza no kumugira icyamamare, kuko abakobwa benshi bamukunda cyane agashobora no kubasambanya, ndetse akunze gutumirwa mu birori byo muri USA agahabwa akayabo k’amadolari.

Howard X yagize ati: “Gusa na Kim Jong Un byatumye nkundwa cyane, abakobwa benshi bansaba amafoto. Mfite abakunzi batagira ingano. Ntabwo barahagarara kuva nabitangira mu myaka 5 ihise. Nkunda kubwira abakobwa ko nzabagira abagore banjye ba 2,3,4,5.”

Mu minsi ishize Howard X aherutse guhura na Dennis Allen, umugabo usa neza na Donald Trump maze bifotoza bari gusoma umukobwa ndetse uyu Howard X ateruye umukobwa wambaye utwenda tw’imbere bitungura benshi bagira ngo n’aba baperezida bombi bahuye.

Amaze gusambanya abagore barenga 100 kubera kumwitiranya na Kim Jong Un
Howard X ahura na Dennis Allen, umugabo usa neza na Donald Trump

Howard yavuze ko we na Allen abantu babakunda iyo bari gukorakora abakobwa ndetse muri Singapore bemerewe ibyo kurya n’ibyo kunywa by’ubuntu aho bagiye hose.

Howard X ubwe yivugira ko kumutumira mu birori bisaba kumwishyura akayabo k’ibihumbi 10 by’amapawundi kugira ngo agaragare mu kirori cyawe.

Howard X ari kumwe na Dennis Allen usa neza na Donald Trump
Howard X ari kumwe na Dennis Allen usa neza na Donald Trump
Amaze gusambanya abagore barenga 100 kubera kumwitiranya na Kim Jong Un
Howard X amaze gusambanya abagore barenga 100 bamwitiranya na Kim Jong Un

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU