Ikipe ya APR FC iheruka gutanga ikiruhuko cy’umunsi ku bakinnyi bayo, irasubukura imyitozo uyu munsi kuwa kabiri i tariki 18 nzeri 2018.

APR FC irasubukura imyitozo uyu munsi idafite umutoza mukuru

Nyuma yo gukina umukino wa gishuti n’ikipe ya AS Muhanga bakanganya ibitego bibiri kuri bibiri, APR FC irasubukura gahunda y’imyitozo uyu munsi  kuwa Kabiri saa kumi (16h00) z’umugoroba ku kibuga cya Shyorongi.

Ikipe y’APR FC irakora imyitozo itari kumwe n’umutoza mukuru Dr Petrović , uri mu gihugu cya Serbia iwabo, yagiye kwitabira ibirori yatumiwemo n’ikipe y’iwabo ya Red Stars yahesheje igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (champions league) muri 1990, uyu mutoza akazagaruka kuri uyu wa Gatatu ntagihindutse.

APR FC irasubukura imyitozo uyu munsi idafite umutoza mukuru

APR FC ifite igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize, ikaba yaratangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019 ndetse yanatangiye gukina imikino ya gishuti, uyu munsi bakaba bahawe ikiruhuko, imyitozo izasubukurwa ejo kuwa Kabiri saa kumi (16H00) iShyorongi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU