Mu mukino wa gishuti wabaye kuri iki Cyumweru Tariki 16 Nzeri 2018, ikipe ya APR FC yanganyije n’ikipe  ya AS Muhanga umukino wabereye ku kibuga cya Muhanga.

APR FC yaraye inganyije na AS Muhanga mu mukino wa gishuti

Ikipe ya APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku gitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana. Bidatinze kuri AS Muhanga yahise ikishyura ku munota wa 39 w’igice cya mbere cy’umukino, ndetse inashyiramo ikindi ku munota wa 41 bajya kuruhuka AS Muhanga iri imbere n’ibitego 2-1.

Mu ntangiriro y’igice cya kabiri, Umutoza Dr Petrović yashyizemo indi kipe yari iyobowe na Iranzi wahise utsinda igitego cya kabiri cy’ikipe ya APR ku munota wa 51 w’igice cya kabiri cy’umukino.

Amakipe yombi akomeza gushakisha igitego cy’instinzi gusa ntibyabakundira ku mpande zombi. APR FC yagiye ibona uburyo bwinshi kandi bwiza ariko bananirwa kububyaza umusaruro umukino urangira amakipe yombi anganyije 2-2.

Nyuma y’umukino umutoza mukuru w’APR FC Dr Petrović yahise aha abakinnyi ikiruhuko cy’umunsi wo kuwa Mbere (uyu munsi).  Ikipe ya APR FC izongera gukora imyitozo kuwa Kabiri bakore inshuro imwe ku munsi, saa kumi (16H00) ku kibuga cya Shyorongi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU