Sam Sellars w’imyaka 46 na David Raw w’imyaka 45 bakora ku ishuli rya De Aston state school mu Bwongereza bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi mukuru.

Sam na David bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi w’ikigo cy’amashuli bakoraho

Sam Sellars ukora akazi ko gutekana David Raw ukora akazi ko gukoropa no guhanagura ibiro bari gusambanira mu biro n’undi muyobozi w’iki kigo cy’Amashuli bakoraho cya De Aston State School giherereye ahitwa Lincolnshire mu Bwongereza, bari gukorakoranira ku ntebe yo mu biro by’umuyobozi w’ikigo utari ubirimo muri ayo masaha.

Ikindi kandi kibabaje ni uko aba bombi barimo baca inyuma abo bashakanye, dore ko bose basezeranye mu mategeko n’abafasha babo bari basize hanze.

Nkuko bombi babyemeje, bahuriye muri ibi biro by’umuyobozi w’ikigo batangira kwegerana birangira basomanye ndetse banakorakorana, gusa ntibigeze basambana 
nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’abarimu wabafashe.

David yavuze ko uyu mutetsi Sam ariwe wamushotoye atangira kumukorakora gusa yamuhagaritse batarasambana, nubwo uyu muyobozi wabafashe yabashinje ko basambanye.

Bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ishuli
David Raw w’imyaka 45 ukora akazi ko gukoropa no guhanagura ibiro

Yagize ati: “Ibintu byageze kure gusa nta gusambana kwabaye.Twari hafi kubikora,mbwira Sam ko tubihagarika.”

Sam Sellars na David Raw bahise bava kuri iki kigo nubwo babwiye abanyamakuru ko batirukanwe ahubwo ari umwanzuro bafashe ku bushake bwabo.

Bafashwe bari gusambanira mu biro by’umuyobozi mukuru w'ikigo cy'ishuli
Sam Sellars w’imyaka 46 ukora akazi ko guteka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU