Bebe Cool nyuma yo guterwa amacupa y’amazi n’amabuye abiterwa n’abafana ba Bobi Wine mu gitaramo yari kuririmbamo bikamurakaza cyane yafashe umwanzuro wo kutazongera gukora igitaramo na kimwe ku butaka bwa Uganda kugeza igihe atazi.

Bebe Cool Nyuma yo guterwa amacupa n'amabuye yatangaje ko atazongera gukorera ibitaramo muri Uganda

Uyu muhanzi abicishije kurubuga rwa Facebook mu magambo menshi yanditse, uyu muhanzi yavuze ko hari byinshi yakoze mu kuzamura umuziki wa Uganda amazemo imyaka 20 ndetse no mu karere hari byinshi yahakoze . Bebe Cool mu magambo ye yagarutse ku bafana ba Bobi Wine bamuteye amacupa n’amabuye mu gitaramo ari nabyo byatumye afata uyu mwanzuro ukomeye.

Yagize ati: “Mu byumweru bishize, nahisemo guceceka nk’uburyo bwo kutivanga mu bikorwa bya politike biri kubera mu gihugu. Ku bw’amahirwe make ubwo nari mu gitaramo ku wa Gatanu natewe amacupa n’amabuye n’itsinda ryari ryabyiteguye rinziza ko nanze kwiyunga kuri politike yabo.”

Bebe Cool yavuze ko ahagaritse gukora ibitaramo  ku bw’umutekano we n’umuryango we “Ku bw’umutekano wanjye, umuryango, inshuti ndetse n’abafana, mbabajwe no kubamenyesha ko ntazigera ndirimbira mu ruhame kugeza igihe nzahindurira umwanzuro. Isengesho ryanjye ni uko ibiri kubera mu gihugu cyacu dukunda bitakomeza kugana habi.”

Bebe Cool Nyuma yo guterwa amacupa n'amabuye yatangaje ko atazongera gukorera ibitaramo muri Uganda

Bebe Cool ni umwe bahanzi bake bakomeye bo muri Uganda utarigeze agira byinshi agaragaza kuri depite Bobi Wine umaze iminsi mu bibazo bya Politike, ibi bintu bikaba  byarakaje cyane abafana ba Bobi Wine bashinja uyu muhanzi kugendera mu kwaha kwa leta dore ko hari n’abamushinja ko yavuze ko ‘Bobi Wine yirwaje’ mu buryo bwo guhimbira ibinyoma leta.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU