Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool yerekeje i New York muri letza zunze ubumwe z’amerika aho yatumiwe nu nama y’ibiro bikuru by’umuryango w’abibumbye  bishinzwe guteza imbere imiryango y’abagiraneza.

Bebe Cool yatumiwe mu nama y’ibiro bikuru by’umuryango w’abibumbye birwanya igituntu i New York

Bebe  watumiwe nkuhagariye umushinga wo kurwanya indwara y’igituntu muri Uganda  azab afite inshingano zo  gutanga ibiganiro bwiraruhamwe no gushishikariza abaturage ba Uganda kwiriya iyo ndwara ikomeje kuyogoza isi .

Iyo yo ku rwego rw’umurayngo w’abibumbye  ku ndwara y’igituntu izaba ifite insangayamatsiko yo gusaba ibyamamare mu bice bitandukanye ndetse n’abanyamakuru gukomeza gukangurira abatuye isi kurwanya icyorezo cy’indwara y’igituntu.

Bebe cool muri iyo nama akandi azagirana ibiganiro n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo irebe uko yakongerera nkunga itanga kugira ngo barwanye iyo ndwara yica kandi yandura vuba cyane .

Nkuko mw’itangazo ubuyobozi bwa Gagamel bwashyize hanze bwavuze ko Igituntu ari indwara yandurira mu buhumekero cyane cyane iyo umuntu yegeranye nuyirwaye akamuhumekeraho nkuko minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Uganda ivuga ko bari mu bihugu 30 bifite abantu benshi bafite ubwandu bw’igituntu ndetse n’agakoko gatera Virus ya Sida .

Bebe Cool yatumiwe mu nama y’ibiro bikuru by’umuryango w’abibumbye birwanya igituntu i New York

Iyo minisiteri kandi ivuga ko buri mwaka mu gihugu cya Uganda  abantu benshi bapfa bishwe  n’igituntu aho abantu ibihumbi 80 aribo bafatwa cyane kurusha abafite ubwandu bw’agakoko ka Sida bagera ku bihumbi 60.

Mu butumwa bwe Bebe Cool yavuze ko yishimiye izo nshingano nshya nubwo zikomeye akaba we afatanyije na Minisiteri y’ubuzima  hamwe na UNOPS  bagiye gushyirahamwe  bakarwanya  icyo cyorezo ku butaka bw’igihugu kimubyara cya Uganda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU