Moses Ssali  uzwi nka Bebe cool akaba ari umuyobozi mukuru wa Gagamel  ari mu byishimo byinshi nyuma yuko yujuje Inzu nini ye nziza cyane iri ku muhanda wa Lubowa ugana Entebbe.

Bebe Cool yujuje inzu nini azakoremo igitaramo cyihariye n'inshuti ze

Amakuru  yo yuko gutungurana  yavuzwe n’umwe mu nshuti za Bebe Cool ko uyu mugabo  akomeje gutera imbere ndetse no kwitegura  cyane kuzasangira no gutaramana n’inshuti ze ubwo azaba yatashye iyo nzu.

Bebe Cool uherutse gufata Icyemezo mumminsi ishize cyo  kutazongera gutaramira mu ruhamwe  nyuma yo guterwa amacupa n’amabuye ubwo yari mu gitaramo cya Swangza Avenue cyari cyabereye ahazwi nka Lugogo Cricket Oval yavuze ko ari gutegura igitaramo kihariye n’inshuti ndetse na bamwe mubagize Itsinda rya Gagamel bazaba baturutse impande zombi kandi batumiwe .

Bebe Cool yujuje inzu nini azakoremo igitaramo cyihariye n'inshuti ze

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo Batidemu  amaze iminsi acecetse  cyane ari kwita ku bikorwa bye bimuteza imbere, gusa aherutse gushyira hanze amafoto yerekana ko yujuje inzu nini maze bituma bamwe mu birirwaga bamuvuga nabi baceceka kabone ko uyu mwaka yakomeje kugenda  akora ibikorwa byinshi abantu bagiye bamushimiramo .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU