Bigirimana Issa wa APR FC  washyizwe ku rutonde rw’ abakinnyi ba APR FC basoje amasezerano yabo, nyuma y’amezi abiri ari mu bihano, yababariwe.

Bigirimana Issa wari ku rutonde rw' abasoje amasezerano yababariwe

Nyuma y’amezi abiri  ari mu bihano, Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Issa Bigirimana, yababariwe agaruka mu ikipe, anakoze imyitozo y’uyu munsi yakozwe mu gitondo saa tatu(09H00) ku kibuga cya Shyorongi.

Nyuma yo kubabarirwa, Issa yavuze ko yishimye cyane kandi ko ashimira byimazeyo abayobozi ba APR FC.

Yagize ati: kuba ngarutse mu ikipe, biranshimishije cyane, ndashimira abayobozi n’abatoza kuba bambabariye bakaba bampaye andi mahirwe ndabizeza kubona Issa mushyashya utandukanye na Issa wa mbere.

Rutahizama Bigirimana Issa yahanwe nyuma y’amakosa yakoze ubwo yangaga kujya ku ntebe y’abasimbura, ku mukino wa APR FC yari igiye gukina na Police FC mu mukino ubanza wa 1/4 w’igikombe cy’Amahoro umukino wabereye kuri stade ya Kicukiro.

Uyu mukinnyi Issa Bigirimana yumvaga yabanza mu kibuga yisanga umutoza yamushyize mu basimbura. Icyo gihe Issa yahisemo kwikura ku rutonde rw’abakinnyi bari biyambajwe kuri uwo munsi. Kuva icyo gihe Issa yabaye ahagaritswe ndetse atanitabira imyitozo. Issa yasabye imbabazi abayobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana ba APR FC.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU