Mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Nyamata bakomeje kwimakaza umuco wo gukora siporo rusange nk’umuco buri cyumweru cya gatatu buri kwezi.

kwimakaza umuco wo gukora Siporo rusange

Bimaze kuba umuco buri cyumweru cya gatatu buri kwezi i Bugesera haba siporo rusange (sport de masse), kuri iyi nshuro kuwa 23 nzeri 2018 mu gitondo iyo siporo ikaba yitabiriwe n’abaturage benshi biganjemo urubyiruko, abanyeshuri, ingabo na police.

Abandi bitabiriye iyi siporo ni Sp Anastase Bahire uhagarariye Police mu Karere ka Bugesera, Imanishimwe Yvette umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma ya siporo, Imanishimwe Yvette yagarutse kuri gahunda za Leta zirimo kwirinda ibyaha, ubuzererezi, ibiyobyabwenge, kwirinda umwanda n’izindi. Wabaye n’umwanya mwiza wo kwipimisha indwara zitandura. Kandi yaboneyeho kubararikira siporo rusange mu kwezi gutaha izaba kuwa 21 ukwakira 2018.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU