Mu mudugudu wa Nkiriza, Akagari ka Kabyiniro, umurenge wa Cyanika, Akarere ka Burera Umubyeyi NYIRAKABANZA Yozafina n’umuryango we bamaze igihe bari hanze.

Burera: Umuryango w'abantu 9 umaze igihe uri hanze kubera ibiza

NYIRAKABANZA Yozafina n’umuryango we babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe , ngo nyuma yo gusenyerwa n’ibiza by’imvura bigatuma babanza kuba mu ihema bari barashinze mu kibanza cyahozemo inzu yabo, nyuma ubuyobozi bukaza kubacumbikishiriza, nyamara inzu babaye batijwe nayo ngo beneyo bakaba benda kugaruka ku buryo bibaza noneho aho bari bwerekeze.

Burera: Umuryango w'abantu 9 umaze igihe uri hanze kubera ibiza

Uyu muryango wari wagerageje gutangira kwiyubakira ubushobozi bubabana buke, ari naho bahera basaba ubufasha.

Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko amikoro yawo ari make ariko kandi nabo bakavuga ko biteguye kuwutera inkunga uko bashoboye mu gihe ibyo batabashije kwibonera nk’isakaro n’itaka ryo guhomesha babona ubibafashamo.

Burera: Umuryango w'abantu 9 umaze igihe uri hanze kubera ibiza

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi bukizi, gusa ngo hataraboneka ubushobozi bwo kumwubakira kuko hari inkunga igomba guturuka mu karere bagitegereje irimo amabati yo gusakaza n’ibitaka byo guhomesha, kuko muri ako gace k’amakoro nta cyondo cyo guhomesha inzu kihaboneka nk’uko MAJYAMBERE Didace umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge abivuga.

Uyu muyobozi avuga ko batazi neza igihe iyo nkunga yemewe n’akarere izabonekera, ariko agatanga icyizere ko bigenze neza bitazarenga uyu mwaka uwo muryango utubakiwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU