Bwa mbere ku Isi muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakozwe imodoka izajya iguruka nk’indege mu gihe nyirayo abishatse, ikaba yitezwe gushyirwa ku isoko umwaka utaha.

Bwa mbere ku Isi hakozwe imodoka izajya iguruka nk'indege

Iyi modoka yakoranwe ubuhanga buhambaye bwo kuzajya ihinduka indege mu gihe nyirayo ashaka kuguruka, iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse abayikoze batangaje ko ibiciro byayo bitaratangazwa gusa bizashyirwaho mu kwezi gutaha ab’inkwakuzi bakore komande.

Iyi imodoka izajya iguruka nk’indege mu gihe kingana n’umunota umwe gusa, ikaba yarakozwe na kompanyi yitwa Terrafugia ifitanye isano n’indi Kompanyi komeye yitwa Volvo.

Iyi modoka-ndege izajya imara ibirometero 640 iguruka mu kirere ku muvuduko w’ibirometero 160 ku isaha.

Iyi modoka izajya ihinduka indege, ifite imyanya 2 yo kwicaramo kandi ikoranwe ubuhanga ku buryo ifite parachute n’ibindi bitandukanye.

Ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua byavuze ko igiciro cy’iyi modoka-ndege kitaramenyekana ariko mu kwezi gutaha aribwo abakiliya ba mbere bazatangira kuyigura.

Bwa mbere ku Isi hakozwe imodoka izajya iguruka nk'indege

Bwa mbere ku Isi hakozwe imodoka izajya iguruka nk'indege

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU