Kuri uyu wa kabiri i Tariki 25 Nzeri 2018 Guverineri w’intara y’amajyarugu Bwana Gatabazi Jmv yakiriye abayobozi b’Umuryango w’Abagide mu karere ka Musanze.

Bwana Gatabazi Jmv yakiriye ubuyobozi bw'Abagide ba Musanze

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 25 Nzeri 2018, Guverineri  w’intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jmv yakiriye mu biro bye Abahagarariye Umuryango w’Abagide mu Karere ka Musanze. Ibiganiro byabo byibanze ku mikorere y’Umuryango rw’Abagide muri aka Karere n’uruhare rwawo mu guteza imbere abanyamuryango bawo n’agace ukoreramo.

Bwana Gatabazi Jmv yakiriye ubuyobozi bw'Abagide ba Musanze
Guverineri Gatabazi Jmv yakiriye ubuyobozi bw’Abagide ba Musanze

Guverineri Gatabazi jmv yabasabye gushishikariza abanyamuryango babo kwiyubakamo icyizere no kumva ko ubuzima bushoboka, kurangwa n’ibikorwa no guharanira kujya bishakamo ibisubizo. Yabijeje ubufatanye no kubakorera ubuvugizi igihe cyose bikenewe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU