Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Nzeri 2018 nibwo muri Kigali hatashywe akabyiniro gashya kitwa Wakanda kari ahahoze Kaizen muri Kabeza aho abahanzikazi Charly na Nina aribo bari abashyitsi bakuru.

Charly na Nina bataramiye abagiye gutaha akabyiniro ka Wakanda

Kw’isaha ya saa tanu zibura Iminota mike nibwo umushyushyarugamba Nario uziwi cyane kuri Televiziyo ya Flash yageze imbere y’abafana bari benshi maze ahamagara umuhanzi Dj Pius ukuzwe cyane mu ndirimbo Iwacu, Plat it again agatako ni ni zindi nyinshi maze ashimisha abaraho karahava gusa yaje gutungurana ubwo yaririmbaga indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzi Muco uba mu gihugu cy’ubwongereza .

Agahana kw’isaha ya saa sita n’igice aba bakobwa bari baherekejwe n’umujyanama wabo Rwema Denis  bagiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura abaraho bose barahaguruka bacinya umuziki karahava .

Charly na Nina  mu myambaro ubona iberanye nn’igitaramo baririmbye  indirimbo zabo zabiciye bigacika Mfata, Try me, Zahabu, Face to Face, I do bafatanyije n’icyamamare Bebe Cool ndetse  n’indirimbo yabo nshya bise Komeza unyirebere yatumye abasore  bari aho  bamwe bifuza kubyinana nabo maze nabo barirekura  barabyina biratinda .

Nyuma ya Charly na Nina umuhanzi Uncle Austin ukunzwe  cyane mu ndirimbo Everything yakoranye na Meddy ndetse na Urankunda akerutse gushyira hanze  yatunguye benshi  cyane muri icyo gitaramo maze mu njyana ya afrobeat abyinisha benshi baraho byagaragara ko bifatiye ku gahiye .

Igitaramo cyo gufungura ku mugaragaro akabyiniro Wakanda cyasojwe mu masaha ya saa munani abakunzi ba muziki bari muri ako kabyiniro  ubona bagishaka gutaramana nabo bahanzi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU