Itsinda rya Just Family rigizwe na Bahati, Jimmy na Croidja warigarutsemo nyuma yuko uwo bari kumwe uzwi nka Chris asezereye muri iri tsinda, kuri ubu aba basore bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise Ntagikuba.

Just Family bashyize hanze amashusho n'amajwi y'indirimbo yabo Nshya

Mu kiganiro naba basore twababjije impamvu iyo ndirimbo bashyize hanze bayise ntagikuba  bagira byinshi badutangariza igituma bayise gutyo maze Bahati umwe mu bakunze kuvugira iri tsinda adutangariza byinshi kuri iyi ndirimbo.

Yagize ati nyuma yuko umuvandimwe wacu Croidja agarukiye mu Rwanda tukongera tugakora itsinda rya Just Family ryuzuye  ubu tukaba tugarukanye ingufu  nyinshi iyi akaba ari indirimbo ya mbere dukoze turi kumwe na Croidja kandi tukaba tubizeza ko ubu ntakongera kumva Just Family  ngo yatandukanye.

Impamvu rero yatumye  bayita nta gikuba nuko  abantu benshi nyuma yo gutandukana na mugenzi wabo Chris bari bamaze iminsi bahuriye muri ri tsinda benshi bari baziko iri tsinda rigiye kuzima ariko ubu nibwo bagiye gukora birenze uko babikeka.

Croidja nyuma yo kugaruka muri Just Family bashyize hanze amashusho n'amajwi y'indirimbo yabo Nshya

Just family bakoze ibintu abanyarwanda batangiye kumenyera aho bayishyiriye hanze rimwe amashusho n’amajwi .

Amashusho yatunganyijwe n’umusore uri kuzamuka cyane mu gutunganya amashusho y’abahanzi benshi hano mu Rwanda witwa MICI naho amajwi yakorewe muri Urban Record  na Producer Holybeat.

Mu gusoza abagize itsinda rya Just Family basabye abakunzi babo gukomeza kubaba hafi bareba amashusho y’indirimbo zabo ndetse banabakurikira kuri youtube yabo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU