Umuraperikazi mushya mu ruhando rwa Muzika nyarwanda, Devo Queen yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nimwe Barezi yakoze ashaka gusubiza ‘Ikiryabarezi’ cya Amag The Black.

Devo Queen ubusanzwe witwa Ishimwe Devotha n’umuhanzikazi utanga icyizere cyo kuzazamura ibendera rya Hip Hop nyarwanda mu cyiciro cy’abakobwa, dore ko niyo wumvishe uburyo aririmba, ahanini usanga adategwa na gato.

Umuraperikazi Devo Queen ubusanzwe yitwa Ishimwe Devotha
Umuraperikazi Devo Queen ubusanzwe yitwa Ishimwe Devotha

Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzikazi yakoze indirimbo yitwa ‘Nimwe Barezi’ ashaka gusubiza ‘Ikiryabarezi’ yakozwe na Amag The Black ashaka kwibasira igitsina gore.

Kuri ubu, Ishimwe Devotha yanashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo aho aba agaragaza uburyo abagabo aribo barezi bitewe nuko batanga ibyabo ntawabashyizeho agahato, bitandukanye nibyo Amag yaririmbye.

Devo Queen yasubije Amag yifashishije indirimbo yitwa Nimwe Barezi
Ishimwe Devotha yasubije Amag yifashishije indirimbo yitwa Nimwe Barezi

KANDA HANO UREBE NIMWE BAREZI

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU