Muri iyi minsi abasore batandukanye bakora akazi ko kuvanga umuziki bazwi nka ba Dj  mu rwego rwo guteza imbere umuziki bakomeje kugenda bakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye  ba hano mu Rwanda nka Dj Miller.

Dj Miller

Nyuma yo gukorana indirimbo 1 Million c’est Quoi   na Peace Jolis  ,Dj Miller umwe mu ba dj dufite hano mu Rwanda  ukunzwe cyane  yashyize hanze indirimbo Iri Joro ni Bae  ari kumwe na Knowless, Riderman na Dream Boys .

Mu kiganiro na banyamakuru uyu musore yagize ati ‘ Nyuma yo ushyira hanze indirimbo ye ya mbere  ariko ntifate nkuo yabishaka kuri ubu yifuje gukorana na bahanzi kuko nin bamwe mu bubatse amateka  mu ruganda rwa Muzika hano kandi bakunzwe cyane .

Mu gusoza Dj Miller yavuze ko ubu ku ndirimbo ebyiri afite hari nindi mishinga myinshi afite muri studio harimo izo afitanye n’abahanzi bakomeye hano  ariko harimo nize ku giti cye .

Tubibutse ko indirimbo iri Joro ni Bae  yagiriye hanze rimwe n’amashusho yayo ikaba yarakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer ishimwe Clement wo muri Kina Music  naho amashusho agatunganywa na Meddy Saleh muri Press It

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU