Abatoza b’ikipe ya APR FC Dr Petrović Ljubo ndetse n’umwungiriza we Radanovic Miodrag bari bamaze iminsi mu kiruhuko bageze mu Rwanda.

Dr Petrović Ljubo umutoza wa APR FC yatangiranye n'ikipe imyitozo.

Ku isaha ya saa cyenda z’ijo (03h00) mu rucyerera ku cyumweru i tariki 09 Nzeri 2018 nibwo Dr Petrović na Radanovic bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Kanombe, bavuye iwabo mu gihugu cya Serbia aho bari baragiye mu biruhuko.

Aganira n’Itangazamakuru Umutoza Dr Petrović Ljubo yavuze ko bahisemo kuza kare kugira ngo bakoreshe igihe gisigaye bategura ikipe neza.

Yagize ati: tumeze neza, twararuhutse ubu yaba twebwe abatoza, ndetse n’abakinnyi, ibiruhuko birarangiye tugarutse ku kazi, tuje kare kugira ngo dukoreshe igihe gisigaye mbere y’uko shampiyona itangira, dutegure ikipe neza kuko ndacyeka nta gihe kirekire dufite.

Ikipe ya APR FC imaze icyumweru itangiye imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2018-2019. Mu cyumweru imaze ikora, yatozwaga n’umutoza Didier Bizimana wafatanyaga na mugenzi we w’abanyezamu Mugisha Ibrahim ndetse n’abakinnyi 16 gusa mu gihe abandi bari mu ikipe y’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU