Ikipe ya Enyimba FC isezereye Rayon Sports mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya CAF Confederations Cup iyinyagiye ibitego 5-1 ku kibuga cyayo cya Enyimba International Stadium.

Enyimba FC isezereye Rayon Sports muri CAF Confederations Cup

Rayon Sports yarushijwe mu buryo bwose, bayitangiye ku munota wa 12 w’umukino, ku gitego Soporushi Augustine Dimgba yatsinze ku ikosa ryakozwe na Mutsinzi Ange wari ku rwego rwo hasi cyane muri uyu mukino.

Ubwugarizi bwa Rayon Sports ntibwahiriwe n’uyu mukino wo kwishyura kuko ibitego byose uko ari bitanu byabuturutseho.

Rayon Sports ntiyacitse intege kuko yahise isatira cyane ku munota wa 25 Rutanga Eric akata umupira mwiza imbere y’izamu, Bimenyimana Bonfils Caleb ashyiramo igitego cya mbere cya Rayon Sports.

ku ikosa ryakozwe na Mutsinzi Ange wari ku rwego rwo hasi cyane muri uyu mukino .

Ku munota wa 29 Enyimba FC yokeje igitutu Rayon Sports ubwugarizi ntibwabyitwaramo neza by’umwihariko Mutsinzi Ange wambuwe umupira na Ikouwem Utin atera umupira awushota kuri Manzi Thierry ujya mu izamu.

Igice cya kabiri kigitangira Enyimba FC yatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na Sunday Adetungi ku mupira yahawe hagaze neza mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports yacitse intege bituma ku munota wa 71 itsindwa igitego cya 4 cyatsinzwe na Joseph Osadiaye kuri Coup Franc yateye, ikubita ku mutwe wa Rwatubyaye ujya mu izamu.

Enyimba FC yakubise ahababaza Rayon Sports ku munota wa 80 ku gitego cya gatanu cyatsinzwe na Oladuntoye Isiaka ,birangira ari ibitego 5-1 mu mikino yombi.

Rayon Sports yakoze amateka yo kugera muri kimwe cya ¼ bwa mbere mu mateka,ntishoboye kugera muri ½ ndetse ntabwo izitabira amarushanwa nyafurika umwaka utaha kuko yabuze itike.

Enyimba FC isezereye Rayon Sports izahura n’izarokoka hagati CARA Brazzaville na Raja Cassablanca zirakina uyu munsi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU