Umukinnyi Eric Bailly ukinira ikipe ya Manchester United yo mu bwongereza yaraye I Kigali aho yaje mu myiteguro y’umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa.

Eric Bailly w’imyaka 24 akomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire, akaba yabimburiye abandi bakinnyi bose bakinana mu ikipe y’igihugu kugera I Kigali kwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Eric Bailly yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 04 Nzeri 2018, akaba yahise ajya gucumbikirwa muri Marriot Hotel.

Biteganyijwe ko bagenzi be bakinana mu ikipe ya Cote d’Ivoire {Inzovu} nabo bari bugere mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, tariki ya 06 Nzeli, nta gihindutse.

Eric Bailly ukinira Manchester United ari mu Rwanda
Eric Bertrand Bailly ukinira Manchester United ari mu Rwanda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU