Kubera kureba filime zigaragaza abantu bakorana imibonano mpuzabitsina, bamwe basigaye barafashe umuco wo kurongora abakobwa cyangwa abagore mu kibuno , aho kubibakorera banyujije mu gitsina cyabo, nyamara benshi bemeza ko badashimishwa no kurongorwa mu kibuno.

Ese abagore bashimishwa no kurongorwa mu kibuno? Sobanukirwa

Gusa benshi babikora ari nk’urwiganwa, batibajije ku kamaro ndetse no ku ngaruka zabyo. Hari n’abibaza niba byanakwitwa imibonano mpuzabitsina kuko ikibuno atari umwanya ndangagitsina.

Bireke kwitwa imibonano mpuzabitsina

Ubundi ijambo imibonano mpuzabitsina ririmo guhuza ibitsina, bivuze ko ari imyanya ndangabitsina ibiri ihuzwa. Gusa ikibuno ntabwo ari umwanya ndangagitsina; bityo rero kurongora mu kibuno si imibonano mpuzabitsina.

Kuki bemera kurongorwa mu kibuno ?

Benshi mu bagore cyangwa abakobwa barongorwa mu kibuno, bavuga ko bemera iyo mibonano idasanzwe kugira ngo bashimishe abagabo cyangwa inshuti zabo, ariko ko kuribo ikibashimisha kurusha ni uko barongorwa mu gitsina cyabo.

Aha rero niho abantu bamwe bibaza niba kurongora umugore mu kibuno biba atari ukwikunda ku bagabo babikora, kurusha kumva bubashye cyangwa bakunze uwo babikorera.

Nubwo ngo hari abavuga ko banezezwa no kwinjirwa mu kibuno, abahanga mu by’ubumenyi bwa muntu bavuga ko uko kuryoherwa n’ubundi iyo umuntu yituma yumva aguwe neza.

Ingaruka zo kurongorwa mu kibuno nazo si nziza

Ubundi ikibuno Imana ikirema ntiyakigeneye kwinjirwamo n’igitsina cy’umugabo, cyagenewe gusohora imyanda gusa. Niyo mpamvu iyo gikoreshejwe mu ngirwamibonano mpuzabitsina cyangirika ku buryo ubikorerwa ageraho aba atagishobora kwimunyamunya, akaba yakwiyitumaho atabyiteguye. Bamwe ndetse imitsi yabo ibafasha kwihangana mbere yo kujya ku musarani ngo irarekura cyane, ku buryo biba ngombwa ko bambara utubindo kugira ngo batinera.

Indi ngaruka itari nziza yo kurongorwa mu kibuno ni uko hakomereka ku buryo bwihuse, bityo bikaba inzira yoroshye cyane yo kwanduriramo virusi itera SIDA ndetse na Hepatite B.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU