Luka Modrić ukina hagati muyi Real Madrid FC yashyize iherezo ku myaka 10 ishize iki gihembo gihererekanywa hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagabo.

FIFA: Luka Modrić yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Modrić yatowe nk’umukinnyi mwiza w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, nyuma yo kwegukana UEFA Champions League ya kane mu myaka itanu ishize hamwe na Real Madrid, ndetse akageza ikipe y’igihugu ya Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, ariko igatsindwa n’u Bufaransa.

Umunya-Brazil Marta yegukanye igihembo nk’iki mu bagore, ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya.

Aba bakinnyi batorwa n’abatoza b’amakipe y’ibihugu, ba kapiteni bayo, abahagarariye ibitangazamakuru n’abantu batora binyuze kuri internet.

Iki gihembo cyahoze cyitwa FIFA Ballon d’Or, mu myaka icumi ishize cyagukanwe na Lionnel Messi na Cristiano Ronaldo, buri umwe acyegukana inshuro eshanu guhera mu 2008.

Mu birori byabereye muri Royal Festival Hall i London kuri uyu wa Mbere, Messi ntiyitabiriye nubwo atari muri batatu bagihatanira,ndetse na Ronaldo wari uhatanye na Modric hamwe na Mohamed Salah ukinira Liverpool ntiyahabonetse.

Ibindi bihembo byatanzwe:

  • Umutoza w’umwaka: Didier Deschamps utoza u Bufaransa
  • Igitego cyiza (Puskas Award): Icyo Mohammed Salah yatsinze Everton mu Ukuboza 2017
  • Umunyezamu mwiza: Thibaut Courtois (Chelsea FC, u Bubiligi)
  • Umunyezamu: David De Gea (Espagne, Manchester United)
  • Ba myugariro: Dani Alves (Brazil, Paris Saint-Germain), Raphael Varane (u Bufaransa, Real Madrid). Sergio Ramos (Espagne, Real Madrid), Marcelo (Brazil, Real Madrid).
  • Abo hagati: Luka Modrić (Croatia, Real Madrid), N’Golo Kante (u Bufaransa, Chelsea), Eden Hazard (u Bubiligi, Chelsea).
  • Abataha izamu: Kylian Mbappe (u Bufaransa, Paris Saint-Germain), Lionel Messi (Argentina, Barcelona), Cristiano Ronaldo (Portugal, Real Madrid/ Juventus)

Uko ibihembo byatanzwe mu Mafoto:

FIFA: Luka Modrić yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka
Ibi birori byabereye muri Royal Festival Hall i London
Umukinnyi wa filimi Idris Elba ni we wayoboye ibi birori
Umukinnyi wa filimi Idris Elba ni we wayoboye ibi birori
FIFA: Luka Modrić yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka
Luka Modric yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA
Modric yegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umwaka
Modric yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka
Modric na Marta nibo bahize abandi bakinnyi ba ruhago ku Isi muri uyu mwaka
Modric na Marta nibo bahize abandi bakinnyi ba ruhago ku Isi muri uyu mwaka
Modric na Marta nibo bahize abandi bakinnyi ba ruhago ku Isi muri uyu mwaka
Modric yishimira ibihembo yegukanye
Didier Deschamps yatowe nk'umutoza w'umwaka
Didier Deschamps yatowe nk’umutoza w’umwaka
Mohammed Salah yahawe igihembo cy'igitego cy'umwaka
Mohammed Salah yahawe igihembo cy’igitego cy’umwaka
Thibaut Courtois yatowe nk'umunyezamu mwiza w'umwaka
Thibaut Courtois yatowe nk’umunyezamu mwiza w’umwaka

FIFA: Luka Modrić yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU