Umuhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Walukagga Shafik ukoresha izina rya ‘Fik Fameica’ yaje mu Rwanda kwitabira igitaramo cya Summer Beach Fest azahuriramo na Bruce Melody mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 08 Nzeli 2018.

“We Are One Summer Beach Fest 6th” n’ibirori biba mu gihe cy’impeshyi bikaba bitegurwa na PromoafriKa. Muri uyu mwaka bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatandatu aho bitengayijwe kuzabera ku mucanga w’inkengero z’ ikiyaga cya Kivu.

Fik Fameica ukunzwe mu ndirimbo ‘Property,’ ‘Sconto,’ n’izindi nyinshi yaraye asesekaye mu mujyi wa Kigali saa tatu z’ijoro zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 07 Nzeli 2018.

Uyu musore ukunzwe cyane i bugande yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Summer Beach Fest azaharuriramo na Bruce Meody
Uyu musore ukunzwe cyane i bugande yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Summer Beach Fest azaharuriramo na Bruce Meody

Fik Fameica akimara kugera mu Rwanda, yatangaje ko abazitabira iki gitaramo bahishiwe byinshi, kuko ngo yambariye kubabyinisha kugeza bukeye.

DJ Africano wo muri PromoafriKa ari nawe wateguye iki gitaramo yabwiye umunyamakuru wa Touchrwanda ko imyiteguro igeze kure, ndetse anashimangira ko abazitabira ibi birori bahishiwe udushya twinshi.

Fik na DJ Africano wateguye iki gitaramo
Fik na DJ Africano wateguye iki gitaramo
Fik Fameica yatangiye ibiganiro kuma Radio atandukanye ya hano mu Rwanda
Fik Fameica yatangiye ibiganiro kuma Radio atandukanye ya hano mu Rwanda

Africano kandi yavuze ko uretse abahanzi bavuzwe haruguru, muri “We Are One Summer Beach Fest 6th” hazaba harimo n’aba DJ bakomeye mu Rwanda nka Deejay Africano nyiri gutegura ibi birori, Dj Marnaud, Dj Pyfo, na Dj Shamy.

Biteganyijwe “We Are One Summer Beach Fest 6th” izaba ku itariki ya 08 Nzeri 2018 guhera saa cyenda z’amanywa kugeza bukeye, bibere ku mucanga w’inkengero z’ ikiyaga cya Kivu “Lake Kivu Beach,” aho kwinjira k’umuntu umwe bizaba ari amafaranga ibihumbi 10, 000.

BeachFest 2018 igiye kuba ku nshuro ya gatandatu
BeachFest 2018 igiye kuba ku nshuro ya gatandatu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU