Mu mujyi wa Gicumbi abana bo mu mihanda baratakambira ubuyobozi ngo bafashwe kuva mu buzima bubi barimo bushobora kubagiraho ingaruka mbi.

Gicumbi: Abana bo mu mihanda, barisabira gusubizwa mu miryango

Muri aba bana bagera kuri 30 benshi muri bo bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko bavuga ko kurya biba bigoye, gukaraba cyangwa gusukura imyambaro yabo byo ntibajya batekereza ko bibaho bityo bigatuma barwara indwara zikomoka ku mwanda zirimo uruheri ku mubiri.

Aba bana bavuga ko bari mu buzima bubi aho hari abarara hanze abandi bakikinga mu bizu bishaje cyane biba muri uyu mujyi byiganjemo imyanda. Kurubu baratakambira inzego z’ubuyobozi kugira ngo bafashwe bave mu buzima bwo mu muhanda bajyanwe mu ishuri ndetse banashakirwe icyo gukora.

Gicumbi: Abana bo mu mihanda, barisabira gusubizwa mu miryango

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo bugiye kwegera aba bana kugira ngo bakurwe muri ubu buzima bamwe banajyanwe mu miryango.

Gusa ngo kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’abana bo mu muhanda wiyongera mu mujyi wa Gicumbi ni uko rimwe na rimwe hari igihe ubuyobozi bukoresha uburyo bubahutaza bubakuramo aho kubegera ngo babaganirize.

Gicumbi: Abana bo mu mihanda, barisabira gusubizwa mu miryango

Iyo uganiriye n’aba bana usanga bafite inzozi z’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza habo mu gihe bakwitabwaho uko bikwiye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU