Umuhanzikazi Gihozo Pacifique ni umwe mu bakobwa bari kuzamuka vuba cyane hano mu Rwanda  azwi mu ndirimmbo nka Tujyane, Hindura, Nduwawe na wanyiharira, uyu mukobwa yashize hanze amashusho n’amajwi by’indirimbo ye nshya yise Kwizima.

Gihozo Pacifique nyuma yo kubona umujyanama yashyize hanze amashusho y’indirimbo kwizima .

Mu kiganiro  yagiranye na na TV 10 mu kiganiro the Turn Up uyu mukobwa  yatangaje ko nyuma y’igihe gito atangiye gukora muzika kuri ubu aribwo agiye kwerekana ingufu ze nyuma yo kubona umujyanama uzajya umufasha kwagura ibikorwa bye .

Abajijwe umujyanama we yasubije ko ari inzu nshya izajya ifasha abahanzi yitwa Kikac ariko ikaba itarafungurwa ku mugaragaro  ariko kugeza ubu we akaba yamaze  gusinya amasezerano y’imyaka icumi akorana nayo  mu kuzamura ibihangano bye .

Ku ruhande rw’Umuyobozi mukuru wa Kikac  Bwana Dr Kintu Muhammad wari waherekeje uyu mukobwa kugira asobanure byinshi ku masezerano ndetse n’impamvu  yatumye ariwe bahisemo gufata kandi mu Rwanda hari impano nyinshi  cyane  yasubije ko  nubwo Atari umunyarwanda  akorera ibikorwa bye hano mu Rwanda  kandi akaba asanzwe ari umujyanam w’umuhanzi w’icyamamare  Bebe Cool  hano mu karere ka Afurika yo hagati .

Abajijwe niba ntacyo  bizabangamira  ku mikoranire ye na Bebe Cool yasubije ko  umuhanzi we ari umuntu mukuru kandi uhora yifuza kubona impano  nshya zivuka haba muri Uganda  cywangwa hano Mu Rwanda .

Ku bijyanye n’inzu ifasha abahanzi  ya Kikac yasubije ko ubu iyo nzu nubwo itaramurikwa ku mugaragaro yo yatangiye ibikorwa byayo kuko kugeza ubu ifite abahanzi babiri aribo  Gihozo Pacifique na Ezra the Rapper akaba aribo babaye batangiranye nabo mu gihe bagishakisha izindi mpano  bazakorana nabo .

Gihozo Pacifique mu gusoza icyo kiganiro kigufi  yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi kuko abafitiye  ibintu byinshi abahishiye imbere anabasaba gukomeza kureba  ndetse no gukurikira amashusho y’indirimbo ye Kwizima  kuri shene ya Youtube ya Kikac .

Tubibutse ko iyo ndirimbo nshya ya Gihozo kwizima yakozwe na Iyzo Pro mu buryo bw’amajwi  naho amashusho agakorwa na  na Meddy saleh wo muri Press It .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU